08/11/17 12:54

Amakipe azahagararira u Rwanda muri FEASSSA

Amakipe 21 niyo azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations), iyi ni imikino ihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’i Burasirazuba. Abanyeshuri b’Abanyarwanda bazitabira iyi mikino bangana na 363 (abahungu 191 n’abakobwa 172).

 

Iyi mikino izabera mu mujyi wa Gulu, mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda, abakinnyi b’u Rwanda bakaba bazahaguruka i Kigali tariki 16/8/2017 berekeza muri iyo mikino.

Muri ibi biruhuko bya kabiri by’umwaka, hafi y’abanyeshuri bose bazitabira bazitabira iyi mikino ya FEASSSA bagumye mu bigo byabo kugira ngo bakore imyitozo mbere yo guhaguruka bagana i Gulu. Ku itariki 9 na 10/08/2017 umuyobozi w’ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi muri REB, Bwana Kageruka Bejamin yasuye ibigo byo mu Majyepfo : St Joseph Kabgayi, ESEKI, Petit Séminaire Karubanda…

 

Bwana Kageruka yabasanze mu myitozo, maze abifuriza gukomeza kugira imyitozo myiza, ariko bakanakomeza kugira ikinyabupfura. Ikindi yabasabye ni ukumenya ko bagiye mu mahanga nka ba ambasaderi b’u Rwanda rero bagomba kuruhagararira neza.

 

Dore amakipe azahagararira u Rwanda muri iyo mikino :

 

FOOTBALL(abakobwa) : abakinnyi 60

GS Remera-Rukoma  (Kamonyi)

ES Mutunda (Huye)

GS Kabusunzu (Nyarugenge)

 

FOOTBALL (abahungu) : abakinnyi 40

Lycée de Kigali (Nyarugenge)

Col. Karambi (Ruhango)

 

VOLLEYBALL (abakobwa) : abakinnyi  24                   

St Aloys (Rwamagana)

GS Indangaburezi (Ruhango)

 

VOLLEYBALL (abahungu) : abakinnyi 36

PS Karubanda (Huye)

St Joseph (Muhanga)

Rusumo HS (Kirehe)

 

BASKETBALL (abakobwa) : abakinnyi 24   

LDK (Nyarugenge)

Col. Gisenyi (Rubavu)

 

BASKETBALL (abahungu) : abakinnyi 36

APE Rugunga (Nyarugenge)

ETENI (Rubavu)

PS Baptiste (Huye)

 

HANDBALL (abakobwa) : abakinnyi 28

AIP Hanika (Ruhango)

APEGA Gahengeri (Rwamagana)

 

HANDBALL abahungu : abakinnyi 28

ESEKI (Ruhango)

ADEGI Gituza (Gatsibo)

 

NETBALL (abakobwa) : abakinnyi 14

GS Gahini (Kayonza)

 

RUGBY (abahungu) : abakinnyi 12

Col. Ste trinité (Ruhango)

 

Muri  TENNIS yo kubutaka

Hazagenda abakinnyi 12, muri bo 10 biga kuri IPRC Kicukiro

 

Muri TENNIS yo ku meza (table tennis)

Hazagenda abakinnyi 12 (abahungu 8 n’abakobwa 4) : kuri abo banyeshuri 12, 11 bose biga kuri GS Ririma.

 

Mu mukino wo koga  (SWIMMING) hazagenda abakinnyi 17 (abakobwa 4 n’abahungu 13).

Mu mukino w’ingororamubiri (ATHLETICS) hazagenda abakobwa 10 hamwe n’abahungu 10.

 

Muri iyi mikino izabera i Gulu hafi ya Sudani y’Amajyepfo, ibihugu byose byo muri EAC byamaze kwemeza ko biziyitabira uzibye igihugu cya Tanzania hamwe Zanzibar.

 

Communication

REB

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.