08/02/17 18:47

Igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 cyararangiye

 

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri bubahirije ibisabwa, maze bohereza abana mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2017 ku matariki yari ateganyijwe.

 

Abanyeshuri batangiye gutaha iwabo guhera tariki 26/7/2017 kugeza tariki 28/7/2017; bazasubira ku ishuri guhera tariki 11/8/2017 kugeza tariki 13/8/2017. Nk’uko byagaragaye aho twasuye, cyane cyane muri gare ya Nyabugogo i Kigali, abanyeshuri batahaga bubahirije amategeko kubera ko bahageze bambaye umwambaro w’ishuri, ubaranga.

 

Ubundi nabwo abanyeshuri twabajije twasanze bitwaje ikarita y’ishuri mu rwego rwo kugira ngo umutekano wabo wubahirizwe. Ikibazo kimwe cyagaragaye, nk’uko twabibwiwe n’abanyeshuri baje bava i Nyamasheke ku ishuri rya Institut Ste Famille Nyamasheke, bishyuye amafaranga y’ikirenga ku mafaranga y’itike yemejwe na RURA kuva Nyamasheke ukagera i Kigali.

 

Abo banyeshuri bo kuri Institut Ste Famille baje bava i Nyamasheke bateze “company” itwara abantu ya “ALPHA” bishyujwe ibihunbi bitanu (5,000F) aho kuba 3,870F yagenwe kuri uwo murongo. Twabasabye tickets zabo kugira ngo tugenzure niba ibyo bavugaga ari byo, maze batubwira ko nta ticket umushoferi yabahaye. Byongeye abo banyeshuri b’i Nyamasheke batubwiye ko n’abanyeshuri baviriyemo mu nzira (i Muahanga n’ahandi) nabo bishyuye amafarnag amwe, 5,000F.

 

Twabajije abandi banyeshuri baje bava mu bindi bigo byo mu tundi Turere, maze batubwira ko bishyuye amafaranga asanzwe atangwa.

Muri rusange ku bufatanye na RURA, RFTC, KBS na RITCO abanyeshuri bose bashyizwe hamwe maze bashakirwa imodoka zihagije zirabatwara, rero mu mpera z’iki gihembwe iki gikorwa cyo gucyura abanyeshuri cyagenze neza.

 

Minisiteri y’Uburezi irasaba ubufatanye bw’ababyeyi hamwe n’ubw’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo iki gikorwa kizajye kigenda neza. Ingengabihe itangazwa hakiri kare, rero abo iki gikorwa kireba bose barasabwa kuzajya bayubahiriza.  

 

 

 

Itumanaho

REB    

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.